Doris Uwicyeza Picard ati: “Amategeko y’igihugu yacu arasobanutse neza ku burenganzira bwo kwigaragambya.

Sinshobora kubona akazi hano Daniel Diew arashima kuba ari hano, nyuma y’ibihe bibi cyane yanyuzemo. Ni umusore ushinguye (muremure) unanutse ukomoka muri Sudani y’Epfo, uvukana n’abandi bahungu n’abakobwa bose hamwe 11. Yavuye mu cyaro cy’iwabo agira ngo ashake umurimo azashobore gufasha mu kwita ku muryango. Diew yagerageje inshuro zirindwi kugera mu Butaliyani yambutse inyanja avuye … Read more

Umusore cyangwa inkumi w’imyaka 18 ashobora gushyingirwa byemewe n’amategeko – itegeko risha

Telesifoli Munyabarenzi asanga iri tegeko ryaragombaga gutandukanya umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu Uyu mubyeyi wo mu karere ka Karongi we ariko asanga iri tegeko ryaragombaga gutandukanya umwana w’umukobwa n’uw’umuhungu. “Ari umukobwa byashoboka ariko umuhungu aba akiri umwana. Burya abakobwa bo ntibagira byinshi bibavuna.” Impuguke mu bijyanye n’imyororokere (reproductive health) Dr Anicet Nzabonimpa, wewe asanga gushaka kare ari … Read more

Amatora ateganijwe ni igipimo cya demokarasi mu Rwanda – Philippe Mpayimana

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Mpayimana yavuze ko yifitiye icyizere. Ngo arumva azitwara neza mu majwi kuruta uko byamugendekeye mu myaka 7 ishize. Ati: “Ndashaka ko aya matora azaba igipimo cy’aho Abanyarwanda bageze bumva demokarasi. “Ninongera kubona rimwe ku ijana na byo bizaba bifite icyo bivuze ariko nifuza kurenzaho kugira ngo bigaragaze aho Abanyarwanda bageze … Read more