
Abantu 73 batekaga kanyanga n’abacukuraga amabuye y’agaciro bafashwe hifashishijwe ‘drone’ muri Kayonza
abacukuraga amabuye mu buryo butemewe n’amategeko, ndetse inafata kanyanga n’izindi nzoga zitemewe zizwi nka magwingi, abaturage bakaba basabwe kureka ibi bikorwa bibi.
Ni ibikorwa byakozwe mu minsi itatu kuva ku Cyumweru kugera kuri uyu wa Kabiri, bikorerwa mu mirenge ya Rwinkwavu, Nyamirama na Rukara nk’imwe mu yakunze kurangwamo urugomo n’umutekano muke byaterwaga n’ibi bikorwa bitemewe n’amategeko.
Mu minsi itatu hafashwe abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe bazwi nk’Imparata 30 barimo 18 bo mu Murenge wa Rwinkwavu ndetse na 12 bo mu Murenge wa Rukara.
Ni mu gihe hafashwe abantu 43 batekaga n’abacuruzaga Kanyanga barimo 35 bo mu Murenge wa Nyamirama ndetse n’abandi umunani bo mu Murenge wa Rwinkwavu. Hafashwe litiro 43 za kanyanga ndetse na litiro 3.600 z’inzoga itemewe izwi nka magwingi aho zanamenwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yavuze ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kwifashisha ikoranabuhanga rya Drone mu gukumira no kurwanya ibyaha. Yavuze ko zibafasha kugera kure no kureba ahantu hanini hashoboka hakorerwa ibyaha aho birimo gutanga umusaruro.
Ati “ Ubutumwa duha abaturage ni ukubasaba ko abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bakwiriye kubivamo kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko. Izi nzoga ziri ku rutonde rwa Minisiteri y’Ubuzima ku mwanya wa gatatu w’ibiyobyabwenge byoroheje, zigira ingaruka ku mubiri w’umuntu, abantu bagahura n’ibihano biremereye abantu bakwiriye kubireka.’’
SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko kubijyanye n’amabuye y’agaciro hari abantu benshi bagwirwa n’ibirombe, abantu bakabura ubuzima kuko baba babikora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yavuze ko kandi barimburaga amashyamba, bakarimbura insina n’indi myaka y’abaturage ndetse bakanangiza n’ibidukikije.